Ubuyobozi bw’Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo, Rwanda Premier League Board, rwemeje ko umukino w’ikirarane utarakiniwe igihe wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, uzakinwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2024.
Iyo hasohotse ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda, abakunzi ba ruhago mu Rwanda baba barajwe inshinga no kumenya igihe ikipe y’Ingabo na Gikundiro, zizacakiranira, cyane ko ari zo ziyoboye ruhago y’u Rwanda. Muri uyu mwaka w’imikino, izi zombi zagombaga kuba zarakinnye ku munsi wa gatatu wa shampiyona ariko ntibyakunze kuko APR FC yari mu miikino Nyafurika ya CAF Champions League ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Nyuma y’impaka nyinshi zakomeje kuvugwa kuri uyu mukino, RPL yemeje ko uyu mukino uzakinwa tariki ya 7 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro. Rayon Sports ni yo izawakira.
Iyi kipe yo mu Nzove, imaze iminsi iri mu bihe byiza, ndetse kugeza ubu ni yo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 23 mu mikino icyenda imaze gukina. Nyamara i Shyorongi bo batangiye nabi kuk bari ku mwanya wa 10 n’amanota 11 mu mikino itandatu bamaze gukina.