Muyoboke Alex umenyerewe cyane ku kuba umujyanamana wihariye w’abahanzi batandukanye avuga ko atatunguwe no kwisanga muri dosiye y’urubanza rwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta kuko bicaranye kenshi amusaba ko yahagarika gusebanya.
Mu kiganiro Muyoboke yagiranye n’itangazamakuru yagarutse ku kuba ataratunguwe no kwisanga mu rubanza rwa Fatakumavuta.
Yagize ati: “Ntabwo byantunguye kuko namwicaje inshuro nyinshi, njye nkamwihamagarira, inshuro ya nyuma twahuriye kuri Radio yakoreragaho ari njye wahamagaye umuyobozi ndamubwira nti ibi birakabije ndashaka kwicarana na Fatakumavuta.”
Yongeraho ati: “Maze kumwicaza yandahiriye ko atazongera n’umunsi n’umwe byari bimaze kuba imyaka ine ansebya kandi asebya n’abandi byikurikiranya ariko umunsi ukurikiyeho akongera, icyo nifuzaga kugeza n’ubu ni ubutabera, ibindi simbyitayeho kuko nababajwe kenshi.”
Muyoboke akomeza avuga ko bikwiye ko abantu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro bahagarika gusebanya ahubwo bagashyira hamwe bakubaka uruganda ruzira amacakubiri, ubugambanyi n’ibindi bibi.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.
Mu bagaragarajwe bareze Fatakumavuta harimo na Muyoboke Alex usanzwe azwi nk’umujyanama wihariye w’abahanzi batandukanye.
Ku wa 25 Ugushyingo 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bw’Umunyamakuru Fatakumavuta, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo akurikiranyweho.
Umucamanza yavuze ko impamvu Fatakumavuta yashingiyeho agaragaza ko akwiriye kurekurwa akaburana ari hanze, ari nazo yashyikirije uru rukiko kandi zari zasuzumwe zigateshwa agaciro. Ngo ahubwo yari akwiye kugaragaza inenge ziri muri iki cyemezo cy’urukiko rwa mbere.
Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, hanyuma ku wa 6 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.