Ruti Joël umenyerewe mu muziki gakondo, yateguje ubukwe n’umukunzi we nubwo nta makuru menshi yigeze avuga y’igihe buzabera.
Ibi Ruti Joël yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘BB2to6’ gitambuka kuri B&B FM, aho yahamije ko afite inkumi bakundana.
Yagize ati “Umugore na we ni vuba […] arahari narakunze ndakundwa. Waririmba Musomandera ntihagire ugukunda? Ndakundwa nanjye, ndahendahendwa, ariko baravuga ngo iryo ni ibanga ryanjye. Gusa arahari!”
Ruti ntabwo yigeze avuga izina ry’umukobwa bakundana cyangwa igihe ubukwe buzabera
Ruti Joël yatangiye umuziki mu 2013 ubwo yari umwe mu babarizwaga muri Gakondo Group. Nyuma yaje gufata icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye.
Inshuro nyinshi uyu musore akunze kuvuga ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.