wex24news

Sheebah Karungi yabyaye umwana w’umuhungu

Umuhanzi wo muri Uganda Sheebah Karungi yabyaye umwana w’imfura w’umuhungu.

Image

Ni inkuru yasakaye mu bitangazamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, bitangajwe ni inshuti ye ya hafi.

Inshuti magara ya Sheebah Karungi, Roden Y Kabako, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yashimiye Sheebah Karungi ku bwo kuba yabyaye umwana w’umuhungu anatangaza izina umwana yiswe.

Yanditse ati: “Nishimiye kuba Sheeba yungutse umwana w’umuhungu (Baby Armil)”

Sheebah Karungi yakunze gutangaza mu biganiro bye bitandukanye ko yifuza kuzabyara ariko atifuza kubana n’umugabo kuko yumva bitamurimo.

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi mike bivugwa ko Sheebah yagiye muri Canada, nyuma y’igitaramo yari yagiriye muri Lugogo Cricket Oval kitabiriwe n’abatari bake kuko yari yatangaje ko ari igitaramo akoze ngo ashimire abakunzi be ku ruhare bagize mu gutera imbere kwe babinyujije mu gukunda ibihangano bye.

Ku itariki 17 Nzeri 2024, Sheebah yari yatangaje ko ateganya gukora umuziki mu buryo butandukanye n’uko yari asanzwe awukora kubera ko yateganyaga kuwufatamo ikiruhuko akita ku bijyanye n’ubucuruzi n’inshingano zindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *