wex24news

Teta Sandra na Weasel bagiye gukora ubukwe

Teta Sandra yemeje ko mu minsi mike iri imbere ari butere intambwe agakora ubukwe n’umugabo we Weasel, basanzwe banafitanye abana babiri.

Ibi Teta Sandra yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BigEye cyo mu gihugu cya Uganda, aho yahishuye ko mu minsi mike iri imbere azakora ubukwe n’umugabo we Weasel.

Teta Sandra yavuze ko iyi gahunda bakabaye barayikoze mu minsi ishize icyakora baza kugongwa na gahunda nyinshi bari bafite zirimo n’igitaramo Weasel aherutse gukora.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’igitaramo, ubu igitahiwe ari ubukwe bwabo, ati “Twari dufite ibintu byinshi byo gushyira ku murongo, Weasel yari ari gutegura igitaramo cye, icyakora sinabigira urwitwazo kuko imyiteguro irarimbanyije mu minsi ya vuba turabatumira.”

Muri iki kiganiro, Teta Sandra yabwiye umunyamakuru ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Rwanda mu rwego rwo guha icyubahiro ababyeyi be.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *