wex24news

ubujurire bwa Fatakumavuta bwateshejwe agaciro

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bw’Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye cyane nka Fatakumavuta, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo akurikiranyweho.

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.

Ku wa 6 Ugushyingo nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko a afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Fatakumavuta n’abanyamategeko be bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwasomye umwanzuro warwo kuri ubu bujurire.

Umucamanza yavuze ko impamvu Fatakumavuta yashingiyeho agaragaza ko akwiriye kurekurwa akaburana ari hanze, ari nazo yashyikirije uru rukiko kandi zari zasuzumwe zigateshwa agaciro. Ni mu gihe ahubwo yari akwiye kugaragaza inenge ziri muri iki cyemezo cy’urukiko rwa mbere.

Fatakumavuta yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango kandi ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru akorera bwari bwemeye kumwishingira.

Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *