Umushinjacyaha wihariye wari waratanze ibirego bishinja Donald Trump, yasabye urukiko gutesha agaciro ibyo yashinjwaga birimo no guteza akaduruvayo nyuma y’amatora yatsinzwemo mu 2020.
Jack Smith, umushinjacyaha wihariye wazanye ibyo birego yasabye ko bivanwaho, ashingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutabera abuza gukurikirana Umukuru w’Igihugu uri ku butegetsi.
Umucamanza, Tanya Chutkan, yatesheje agaciro ibyo birego ariko agaragaza ko hatabayeho ko biseswa burundu ashobora kuzongera gukurikiranwa asoje manda ye.
Ni mu gihe Smith yasabye ko n’ibirego bifitanye isano no kuba yarabitse amadosiye y’ibanga na byo biteshwa agaciro.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bihe bitandukanye, yagiye ishimangira ko Itegeko Nshinga ry’Amerika ryemerera Perezida uri ku butegetsi kudakurikiranwa n’urukiko ku byaha byose yaba aregwa.
Nyuma yuko Trump avuye ku butegetsi yisanze mu bibazo bitigeze biba ku wundi uwo ari we wese mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba Perezida wa mbere ugezwa mu nkiko ndetse aza no gukatirwa n’Urukiko rw’i New York rwamuhamije ibyaha bishingiye ku mayeri yakozwe nyuma yo kuryamana n’umugore ukina filime z’urukozasoni.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yashinjwaga ibirego bisaga 100 bifitanye isano n’imanza ebyiri z’ibyaha by’ibanga n’ibindi.
Smith yasabye ko n’izo manza z’ibanga zakurwaho ariko hatabayeho guhanagurwa mu buryo bwa burundu ariko bikaba ngombwa ko byemezwa n’umucamanza.
Trump yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Truth Social, ko ibyo aregwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ubusa kandi nta gaciro bifite ndetse bitagombaga no kuba byararezwe.
Trump yari yaravuze ko najya ku butegetsi azahita yirukana Jack Smith mu gihe cyose azaba ari ku buyobozi mu gihe Smith yari yarashyizweho na Minisitiri w’Ubutabera, Merrick Garland, mu 2022 kugira ngo akore iperereza ku bikorwa bya Trump.