Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa.
Amakuru avuga ko icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamwumba, cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu ndetse n’abakomerekejwe na cyo bane bakurwamo bajyanwa ku bitaro bya Rutongo.
Ni i kirombe gicungwa na Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Rutongo Mines Ltd, icyakora abo bagabo ngo bagicukuragamo mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Uwanyirigira Judith, avuga ko mu makuru y’ibanze ku cyaba cyateye iyo mpanuka babashije kumenya, ngo ni uko amazi y’imvura imaze iminsi igwa, yagiye acengera mu butaka, burushaho gusoma, buroroha, maze ubwo abo baturage bageragezaga gucukura bwahise bubaridukira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ati: “Ubwo bucukuzi bukozwe muri ubwo buryo nibabwirinde kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ahubwo bakwiye kuba ari abatangira amakuru ku gihe, ku muntu wese bamenya cyangwa babonye abwishoramo kuko ari bwo buryo bwadufasha kubuca burundu”.