Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yashyize hanze itangazo igaragaza ko icyo gihugu gishobora kutazashyira mu bikorwa iby’impapuro ziherutse gushyirwa hanze zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, bikozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
U Bufaransa ni igihugu kinyamuryango cya ICC cyashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko. Israel yo si umunyamuryango.
Mu itangazo, u Bufaransa bwatangaje ko bwubaha ibyemezo bya ICC ariko ko mu mategeko ashyiraho urwo rukiko, harimo ko igihugu kinyamuryango gishobora kwifata mu gihe hari ibyemezo byafashwe bireba ikindi gihugu kitari ikinyamuryango.
Ibyo bigaragaza ko u Bufaransa bushobora kwifata ntibute muri yombi Netanyahu mu gihe yaba agiriye uruzinduko muri icyo gihugu, dore ko itangazo rivuga ko “u Bufaransa buzakomeza gukorana neza na Minisitiri w’Intebe Netanyahu”.
Netanyahu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, bashinjwa uruhare mu mpfu z’abaturage bo muri Gaza, zaturutse ku ntambara Israel imazemo umwaka na Hamas.