wex24news

Cardinal Ambongo yashimiye Leta y’u Rwanda

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Leta y’u Rwanda ku bwo kumwakira, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kigali.

Cardinal Ambongo usanzwe ari na Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yageze i Kigali tariki ya 25 Ugushyingo 2024, muri gahunda yo gusuzuma niba u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo ruzakire inteko rusange y’iri huriro.

Yakiriwe n’abagize Inama y’Abepisikopi mu Rwanda barimo Perezida wayo, Cardinal Antoine Kambanda, yitabira misa yo kumwakira yabereye muri Chapelle ya Saint Paul iherereye mu karere ka Nyarugenge.

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na Komite ihoraho ya SECAM, yemeje ko u Rwanda ruzakira inteko rusange y’iri huriro muri Nyakanga 2025 kuko rwujuje ibisabwa kugira ngo ruyakire.

Cardinal Ambongo yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko yarangije uruzinduko yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ashimira abayobozi mu rwego rwa Kiliziya na Leta uburyo bamwakiriye no kuba barahaye SECAM aho izakorera inteko rusange.

Yagize ati “Ndangije uruzinduko rwanjye i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye inama itegura inteko rusange ya SECAM iteganyijwe mu mwaka utaha. Kandi ndashimira ubuyobozi muri Kiliziya na Leta y’u Rwanda kuba barampaye ikaze, bakaduha ahantu tuzakorera inama yacu muri Nyakanga 2025.”

Cardinal Ambongo yibukije ko SECAM ifite inshingano yo guharanira amahoro muri Afurika, agaragaza ko yifuza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakemuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *