Perezida Bassirou Diomadaye Faye wa Sénégal, yasabye ingabo z’u Bufaransa zimaze igihe ziba mu gihugu cye kuhava zigasubira iwabo.
Perezida Faye waganiraga n’ikinyamakuru Le Monde, yavuze ko kuba ingabo z’u Bufaransa ziri muri Sénégal bidahura n’uko iki gihugu kibona ko cyakabaye cyigenga cyangwa gifite ubusugire.
Muri Sénégal hari Ingabo z’Abafaransa zibarirwa muri 350. Ni ingabo ziriyo biciye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu bihe nyashize.
Perezida Diomadaye Faye agaragaza ko bidakwiye ko ziriya ngabo zihaba, yagize ati: “Kubera iki bikenewe ko ingabo z’Abafaransa ziba muri Sénégal? Ni ikihe gihugu gishobora kuvuga ko gifite ubwigenge kandi gifite ingabo z’inyamahanga ku butaka bwacyo?”
Yavuze ko bidashidikanywaho ingabo z’u Bufaransa zigomba kuva mu gihugu cye n’ubwo atigeze atangaza igihe ntarengwa bigomba kuba byakoreweho.
Yunzemo ati: “Dufitanye imikoranire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa na Türkiye, kandi ibyo bihugu nta birindiro by’ingabo bifite ku butaka bwacu…Ese u Bufaransa bufite ubushobozi bwo gukora ibi? Kuba u Bufaransa buba hano guhera mu gihe cy’ubucakara ntibivuze ko ibyo birashoboka”.
N’ubwo Perezida Diomadaye Faye yasabye ingabo z’u Bufaransa kuva mu gihugu cye, yavuze ko umubano wa Sénégal na bwo uri ku rwego rushimishije cyane.
Ni Faye watanze ubu busabe mu gihe u Burusiya ku rundi ruhande bukomeje kugira ijambo rikomeye mu bihugu bya Afurika byahoze bisa n’ibigenzurwa n’u Bufaransa.