Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2025 amafaranga y’umusanzu w’Ubwiteganyirize abakozi ba Leta bajyaga bishyura azikuba kabiri.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024.
Mu busanzwe hashingiwe ku tegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana, igipimo rusange cy’umusanzu umukozi wa Leta yatangaga cyanganaga na 6% by’umushahara mbumbe we; aho yaba umukozi ndetse n’umukoresha buri umwe yatangaga 3%.
RSSB isobanura ko guhera Mutarama 2025 “hazaba impinduka mu mitangire y’imisanzu ya pansiyo kugira ngo ahazaza h’abanyamuryango hatekane.”
Iki kigo gikomeza gusobanura ko igipimo cy’imisanzu kizagera kuri 12% y’umushahara mbumbe w’umukozi, kikazagabanywamo 2 hagati y’umukozi n’umukoresha, bombi batanga 6%.
Bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe, kuri iyi nshuro umukoresha azaba afite amahitamo yo gutangira abakozi be igipimo cy’umusanzu cyiyongereyeho, ariko mu gihe bidakunze, abakozi bazajya bafata izi nshingano ziyongereho.
Umwe mu bakozi ba Leta wavuganye na BWIZA yagaragaje impungenge zo kuba umusanzu wa pansiyo ugiye kongerwa, nyamara imishahara y’abakozi izajya ikatwamo ariya mafaranga itazongerwa.
RSSB icyakora isobanura ko kongera amafaranga y’imisanzu ari ngombwa, bijyanye no kuba igipimo cy’umusanzu kitarigeze gihinduka kuva mu 1962, nyamara icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda cyarazamutse kikava ku myaka 43, ubu kikaba cyegereje imyaka 70.
Ku bw’iki kigo, “ibi bivuze ko pansiyo isigaye itangwa mu gihe kiruta icyo yatangwagamo mbere”, kikavuga kandi ko “bamwe mu basanzwe bafata pansiyo bagorwa n’ibiciro biri ku isoko kubera amafaranga bakira adahagije.”
RSSB ikomeza ivuga ko zi mpinduka igiye gukora zigamije “kongera amafaranga atangwa, cyane cyane ku b’amikoro make”.
Biteganyijwe ko igipimo cy’umusanzu utangwa kizajya cyongerwa gake gake ku buryo mu myaka itanu izakurikiraho kizava kuri 6% kikagera kuri 20% muri 2030.
RSSB ivuga ko hifashishijwe kongera gake gake igipimo cy’umusanzu utangwa, ndetse no kuwuhuza n’umusoro fatizo, iri gukemura bimwe mu bibazo bimaze igihe, mu rwego rwo kuvugurura no kongerera ubushobozi imikorere ya pansiyo.
Imikorere ya pansiyo ishyitse “izafasha muri gahunda y’igihugu yo kwizigamira n’ishoramari, bityo hanashyigikirwe intego z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu”.
Iki kigo kandi kivuga ko izi mpinduka zizafasha mu gukomeza gutanga pansiyo ihagije mu myaka izaza.
Zimwe mu nyungu kivuga ko gahunda yo kongera umusanzu wa pansiyo zirimo kuba abari mu zabukuru bazahabwa inyongera ifatika ku mafaranga ya pansiyo basanzwe babona, ibizagirira akamaro cyane ab’amikoro make.
RSSB ivuga ko ibi bigamije “guhangana n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima abari mu zabukuru bahura nacyo.”
Ivuga kandi ko abazajya mu zabukuru mu gihe kizaza “bazungukira mu ihuzwa ry’umusanzu fatizo n’umusoro fatizo, bityo ayo bazajya bahabwa mu zabukuru yiyongere”.
Ibi bivuze ko pansiyo uzajya uhabwa izajya ibarirwa ku mushahara mbumbe wawe, ibishobora kongera ayo uzajya uhabwa.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize kandi kivuga ko inyongera ku misanzu izakomeza ubukungu rusange bwa pansiyo, ibizongera ubushobozi bwo kwishyura izabukuru neza ahazaza.