Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse gukeirakwiza no gukoresha nimero AD220070A y’umuti wiltwa “Flucazol® Powder for Oral Suspension (Fluconazole USP 50mg/5m1)”, ukorwa n’uruganda rwitwa Gracure Pharmaceuticals “Limited rwo mu Gihugu cy’u Buhinde.
Mu itangazo ryamenyeshejwe abafite ububiko bw’imiti, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza, aAmavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti n’abakoresha imiti bose ko wari witezwe kuzarangira muri Nzeri 2025, ariko ukaba wahagaritswe ku bushake bw’uruganda rwarukoze.
Impamvu nyamurkuru ngo ni uko ingano y’umuti w’ifu iri mu macupa idahuye n’ibipimo ngenderwaho, bituma mu kuwufungura ifu idashonga neza bigatuma ingano y’umuti uvura itagera ku kigero gikwiye mu macupa amwe.
Nanone kandi hagendewe ku nyandiko yo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024 y’ikigo EXPHAR s.a. cyo mu Bubiligi, gifite uruhushya rwo gushyira ku isoko uwo muti.
Abafite uwo muti basabwe guhagarika kuwutanga cyangwa kuwukoresha, bagasubiza iyo nomero y’umuti wakuwe ku isoko aho waguriwe no gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi (10) uhereye uyu munsi, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe wongeyeho itaracurujwe).
Umuntu waba agifite umuti wa Flucazol® Powder for Oral Suspension (Fluconazole USP 50mg/5m1) ufite nimero AD220070A arasabwa guhagarika kuwukoresha no kuwusubiza kuri farumasi bakawusimbuza.
Uyu muti wifashishwa mu kuvura uburwayi buterwa n’akanyabuzima kigwa fungi gashobora gufata mu rwungano ngogozi, mu rwungano rw’inkari no mu rwungano rw’inkari.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Emile Biennvenue, yasabye ko abakeneye ibindi bisobanuro, gutanga amakuru ajyanye n’ubuziranenge bw’imiti bukemangwa cyangwa ingaruka ku miti bahamagara kuri nomero itishyurwa ya 9707 cyangwa 0788771663, cyangwa bakohereza email kuri [email protected].