wex24news

Abantu 9 bandura VIH/SIDA ku munsi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi itera SIDA igihari abantu badakwiye kwirara, kuko abantu 9 bashya bandura iyo virusi ku munsi, bakaba biganjemo urubyiruko.

Image

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu Karere ka Rubavu.

Kwizihiza uwo munsi bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA ni inshingano yanjye.’

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko abantu badakwiye kwirara kuko virusi itera SIDA igihari, nubwo hari intambwe yatewe mu kuyirwanya.

Yagize ati: “Uyu munsi tumara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA, ejo bibe uko, ejobundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19, 18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije n’imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego y’umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?”

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko umubare w’ababyeyi banduza abana batwite wagabanyutse, kuko mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mu 2024.

Yongeyeho kandi ko abantu 7 mu 100 bapfa buri munsi baba bazize SIDA.

Ati: “Abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi muri bo ni abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye n’ikibazo gikomeye […] mu myaka 10 ishize iyo mibare yasaga nk’aho byikubye 3 kuko abarenga 20 bapfaga buri munsi bishwe na SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana, avuga ko kuba hakiri abapfa bangana gutyo biterwa n’uko baba baratinze kumenya uko bahagaze.

Ati: “Abagipfa abenshi ni uko baba baratinze kubimenya, ibyuririzi bikaza noneho akaba ari bwo ajya gufata imiti kubera akato cyangwa se kugira ubwoba.”

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo kubaho ku Banyarwanda kizamuka kigera kuri 69.

U Rwanda kandi rweseje intego ya 95% inshuro 3, bivuze kuba bazi uko bahagaze, bafata imiti igabanya ubukana neza no kuba virusi yaragabanyutse mu mubiri itagifite ubukana bwo kwanduza.

RBC igaragaza ko abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu gihugu hose barenga ibihumbi 220.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *