wex24news

aricuza kwitera imiti yongera ubwiza

Umuhanzikazi Meghan Trainor, wamamaye mu muziki yagaragaje ko kubera kwitera imiti ituma uruhu rusa neza, byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo guseka kuri we byabaye amateka.

Uyu mugore w’imyaka 30 yabigarutseho mu kiganiro gica kuri podcast ye na musaza we bise “Meghan Trainor & Ryan Trainor”.

Yagize ati “Niteye imiti myinshi mu mubiri nshaka ko usa neza, nabikoze kenshi ku gahanga.”

Meghan yavuze ko imiti yiteye ku gice cy’umunwa wo hejuru no hasi ari kimwe mu bintu yicuza kuba yarakoze mu buzima bwe.

Yavuze ko ari umuntu wamushutse ko nabikora azagira iminwa myiza ariko akaza gusanga atari ko bimeze.

Yakomeje avuga ko kubera iyi miti yiteye kuri ubu guseka bimugora.

Ati “Ntabwo nkibasha guseka nisanzuye.”

Uyu mugore yahise areba muri ‘camera’ amwenyura ho gato avuga ko atarenza icyo kigero.

Ati “Ahantu hose ngiye simbasha guseka. Isura yanjye irababara iyo nsetse ndetse n’iyo ngerageje ndababara.”

Yagaragaje ifoto ye ubwo aheruka gusura ahantu hororerwa imbwa, hazwi nka ‘Dog Shelter’ ari kumwe n’imwe muri zo, agaragaza ko icyo gihe guseka byanze burundu.

Ati “Ntabwo ngaragara nk’uwishimye. Ngaragara nk’umuntu wanukiwe n’umusuzi. Nkeneye ubufasha.”

Uyu mugore yagiriye abandi inama yo kutagerageza buri kimwe babwiwe kuko atari byiza, akurikije ibyamubayeho. N’ubwo byamugendekeye gutyo ariko avuga ko ashaka kwibagisha noneho akiyongeresha amabere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *