wex24news

Diddy arashijwa gufunga umugore mu buryo butemewe

Ibirego bishinja P.Diddy bikomeje kwisukiranya umunsi ku wundi ndetse kuri ubu hadutse undi mugore umushinja ibyaha byerekeye gufata ku ngufu ndetse no kumufunga mu buryo butemewe.

Uyu mugore w’umuhanzi w’imideli witwa Bryana Bongolan, yajyanye ikirego cye mu Rukiko Rwisumbuye mu Mujyi wa Los Angeles, ashinja uyu mugabo ibyaha bitatu.

Bryana Bongolan mu byaha ashinja P.Diddy harimo icyo gushaka kumusambanya ku gahato, kumuhungabanya mu marangamutima ndetse no kumufunga mu buryo butemewe.

Avuga ko ari ibyaha byakozwe mu 2016 ubwo yabanaga na Cassie Ventura wari umukunzi wa P.Diddy. Uyu mugore ari gushaka indishyi y’akababaro ya miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika [asaga miliyari 13 Frw].

Abanyamategeko ba Diddy bakimara kumenya iby’iki kirego bagiteye utwatsi nk’uko byagiye bigenda ku bindi byose birimo iby’abagore, abagabo n’abana bashinje uyu mugabo bimaze kugezwa mu nkiko.

Iki kirego kije nyuma y’aho ku nshuro ya gatatu, Umuraperi P.Diddy aheruka kwangirwa kuburanira hanze, urukiko rukagaragaza ko rutizeye umutekano w’abaturage mu gihe yaba arekuwe.

Icyo gihe, umucamanza yanze ubusabe bw’uyu muraperi, kuko hari ingaruka zikomeye ifungurwa rye ryatera ku batangabuhamya.

Ikindi kandi umucamanza agaragaza ko uyu muhanzi yarenze ku mategeko yo kuvugana n’abantu kuri telefone ari mu buroko.

Avuga ko mu bihe bitandukanye Diddy yagiye akoresha telefone z’izindi mfungwa avugana n’abantu batari mu bo yemerewe kuvugisha.

Diddy atanga ubusabe bwe bwo kuburanira hanze, yari yavuze ko ashaka gutanga ingwate ya miliyoni 50$, inzu ye iri Miami ndetse mu gihe yaba afunguwe yajya acungirwa hafi n’abashinzwe umutekano iwe mu rugo buri munsi amasaha 24 bakurikirana abamusura n’abo avugana nabo.

Uyu muraperi w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Gusa we ibyo ashinjwa byose arabihakana. Diddy ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Ubwo yangaga ubusabe bwe bwo kurekurwa ku nshuro ya gatatu, umucamanza yavuze ko mu gihe yaba abangamiwe no kwitegura kuburana ari muri gereza, yakongera agatanga ubundi busabe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *