Inama ya 24 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Igifaransa n’Igiswahili biba indimi zikoreshwa mu bikorwa by’uyu muryango.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Arusha muri Tanzania. Zije zisanga Icyongereza cyari gisanzwe gikoreshwa.
Iyi nama yashyizeho izi mpinduka bigendeye ku ngingo ya 137 y’Amasezerano ya EAC. Izi mpinduka zemerera Igifaransa n’Igiswahili kwinjira mu ndimi zikoreshwa mu bikorwa bya buri munsi by’uyu muryango, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’ubwiyunge mu karere.
Iki cyemezo cyaje mu rwego rwo guha agaciro ururimi rw’Igiswahili rukunda gukoreshwa nk’ururimi ruhuwireho n’ibihugu byinshi byo muri aka karere, ndetse n’Igifaransa gikoreshwa cyane mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu kuzamura uburyo bw’itumanaho ryorohereza ibihugu binyamuryango bya EAC, hanashyirwa imbere umuco n’ubwiyunge bishingiye ku ndimi za buri gihugu.