wex24news

Perezida Trump yaburiye ibihugu bishaka gukora ifaranga ryabyo

Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakanze Isi yose ahereye ku bihugu by’ibihangange bigize Umuryango wa BRICS, agaragaza ko umuntu wese uzagerageza kuzana irindi faranga akareka gukoresha Idolari rya Amerika bitazamugwa neza .

Officials, including South Africa’s President Cyril Ramaphosa, Russia’s President Vladimir Putin and China’s President Xi Jinping, attend a plenary session in the outreach/BRICS Plus format at the BRICS summit in Kazan on October 24, 2024. (Photo by Maxim Shemetov / POOL / AFP)

Umuryango wa BRICS ni Umuryango mushya urimo gukura urimo ibihugu by’ibihangange bidacana uwaka na Amerika nk’u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi nk’u Buhinde, Arabia Saoudite na Afurika y’Epfo.

Mu butumwa aheruka kunyuza kuri X, Donald Trump yakangishije ibi bihugu bigerageza gushyiraho ifaranga ryabyo bikareka gukoresha Idolari, ibihano birimo kubibuza gucuruza ku isoko rya Amerika cyangwa kwishyura 100% ry’imisoro yose bisabwa kugirango byinjize ibicuruzwa muri Amerika.

Trump ati: “Igitekerezo cy’uko ibihugu bya BRICS birimo kugerageza kujya kure y’idolari mu gihe duhagaze hafi turebera kirarangiye. Turasaba ko ibi bihugu bitwizeza ko bitazashyiraho ifaranga rishya rya BRICS, cyangwa ngo bishyigikire andi mafranga yo gusimbuza Idolari rikomeye rya Amerika cyangwa, bazahure na tarrifs100%, kandi bagomba gutegereza gusezera kugurisha mu bukungu buhebuje bwa Amerika. Nta mahirwe y’uko BRICS izasimbura Idolari rya Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga, kandi igihugu icyo ari cyo cyose kibigerageza gikwiye gusezera kuri Amerika.”

Ibi byatumye abantu bamwe bakoresha X bibaza ububasha Amerika ifite butuma itegeko Isi ifaranga igomba gukoresha.

Perezida Putin w’u Burusiya we avuga ko kugira Idolari intwaro kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari byo byatumye ibihugu bishaka ubundi buryo bwo gukoresha ku ikubitiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *