Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Jean Patrick Nduhungurihe yatangaje ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zizagumaho hirindwa ko hari ibibazo by’umutekano muke warugeraho, mu gihe cyose umutwe wa FDLR utarasenywa.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukibangamiwe na bamwe mu nyapolitiki muri RDC batangaza imvugo z’urwango zibasira u Rwanda nubwo tariki ya 25 Ugushyingo 2024, i Luanda muri Angola, habayeho gusinya amasezerano yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ku mupaka uruhuza na RDC.
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwamagana umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba waravanzwe mu ngabo za RDC, aho bakomeje kugaba ibitero ku mutwe wa M23.
Nduhungirehe yagize ati: “Ku bijyanye n’amasezerao yasinywe yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka wa RDC, turifuza ko byubahirizwa”.
Yongeyeho ati: “Mu bihe bitandukanye twagaragaje ko dufite ingamba z’ubwirinzi ku mupaka wacu na RDC, mu gucunga umutekano. Kandi izo ngamba zizagumaho kandi zigereranywa n’ibibazo by’umutekano, duhura na byo.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abayobozi muri RDC bakomeje kubangamira inzira za dipolomasi zigamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, aho bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, ivuga ko amakimbirane aturuka ku kunanirwa kw’imiyoborere ya DR Congo.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko amagambo rutwitsi ya Minisitiri w’ubutabera wa Kongo Constant Mutamba yavuze ku ya 24 Ugushyingo, avuga ko “azica Abanyarwanda” n’abayobozi b’u Rwanda, adafasha mu bikorwa byo kuzahura umubano cyangwa guhagarika itotezwa ry’abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC.
Mutamba, waganiraga n’imfungwa muri gereza ya Munzenze i Goma, umujyi uhana imbibi n’u Rwanda, yasabye ko imfungwa zigomba kumenyekanisha umuntu, uwo ari we wese ufite aho ahuriye n’abahemu.”
Nduhungirehe ati: “Iyo twumvise Constant Mutamba avuga ibyo yavuze, mu by’ukuri ni yo mpamvu yatumye dushyiraho ingamba zo kwirinda.”
Kugira ngo ikibazo cy’umutekano kirangire mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ibarizwa, Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma ya Kongo igomba gukemura amakimbirane ari mu gihugu.