Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi (Intangible Heritage).
Ibi byatangajwe na UNESCO kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.
Iki cyemezo cyafashwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.
UNESCO ishyize Intore z’u Rwanda mu murage w’Isi, nyuma y’uko muri Nzeri 2023, inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na zo zishyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.
Intore ni cyo cya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda cyanditswe ku rutonde rw’umurage ndangamuco.