wex24news

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira muri angola

Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bateganya guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ibyaya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024.

Ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko muri iyi nama, abaminisitiri basanzwe bahagararira Angola, u Rwanda na RDC mu biganiro bya Luanda bigamije gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro n’umutekano na bo bazaba bahari.

Iyi nama izakurikira iyo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje u Rwanda, RDC na Angola tariki ya 25 Ugushyingo 2024, ubwo bemeranyaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu 2022.

Nyuma y’aho abaminisitiri bemeranyije kuri iyi myanzuro, Perezida João Lourenço wa Angola yaganiriye na Kagame ndetse na Tshisekedi ku murongo wa telefone, ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yari yarihaye intego yo guhuza Kagame na Tshisekedi kugira ngo bashyire umukono ku masezerano y’amahoro, mu gihe intumwa zo ku rwego rw’abaminisitiri zakumvikana.

Gusenya FDLR bizakorwa mu byiciro bitatu birimo icyo gusesengura ibibazo uyu mutwe ushobora guteza, gutahura aho ibirindiro byayo biri ndetse n’aho intwaro zayo ziri. Icya kabiri ni icyo kuyigabaho ibitero, kizakurikirana n’icyo gucyura abarwanyi bayo.

Mu gihe FDLR yazaba igabwaho ibitero, ni bwo u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kuva mu 2022, kandi ibi bikorwa byose bizagenzurwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho, ruyobowe na Angola.

Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yari avuye mu biganiro bya Luanda biheruka, yatangaje ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kitibanzweho, ateguza ko abahagarariye ibi bihugu nibongera guhura, bazakiganiraho kuko ari kimwe muri bitatu by’ingenzi bikeneye umuti.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *