U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye Imurikabikorwa ry’ubukerarugendo bwo ku rwego ruhanitse rizwi nka ‘International Luxury Travel Market’ (ILTM)’ risanzwe ribera i Cannes mu Bufaransa.
Iri murikabikorwa ryatangiye ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024 rikazarangira ku ya 6 Ukuboza 2024. Rihuza ibigo bikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye, inzobere mu by’ubukerarugendo n’abakora muri urwo rwego ndetse n’itangazamakuru.
Muri iri murikabikorwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya munani ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’ibigo bikora mu rwego rw’ubukerarugendo, birimo Wilderness Safaris, Primates Safaris, Uber Luxe Safaris, Rwanda Eco Company Safaris, Songa Africa the Tourism Company, Blue Monkey Tours, Africa Journeys, Wildlife Tours na Palast Tours and Travel.
Intego y’abahagarariye u Rwanda ni ukugaragaza ahantu nyaburanga hatandukanye igihugu gifite, ndetse bakarushaho kuzamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu munsi ibi bigo byose hamwe byakiriye abantu barenga 160 babisuye, hakiyongeraho 33 RDB yakiriye ndetse n’itangazamakuru, ni ukuvuga ko muri rusange abasuy stand y’u Rwanda bagera kuri 193.
U Rwanda kandi rwiteguye kubyaza umusaruro abarenga 1800 bafite Ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’ubu bukerarugendo buhanitse, bitabiriye iri murikabikorwa.
ILTM ihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru. Yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo, Cannes, iby’Abarabu n’u Bushinwa. N’umwaka ushize u Rwanda rwari rwitabiriye.
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze n’ibizafasha kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye, igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda buzaba inkingi ya mwamba mu iterambere aho mu 2024 bwitezweho kuzinjiriza igihugu miliyoni 660$, avuye kuri miliyoni 620$ uru rwego rwinjije mu 2023.
Biteganyijwe ko ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi zo mu birunga buzinjiriza u Rwanda miliyoni 200$, ibyerekeye inama n’ibindi bifitanye isano bizinjiza miliyoni 90$, ubukerarugendo bushingiye ku mikino n’imyidagaduro bwinjize miliyoni 110$.
Abasura u Rwanda bagenzwa n’impamvu z’ubucuruzi bazinjiriza u Rwanda miliyoni 68$, abasura imiryango n’inshuti bazinjiriza igihugu miliyoni 86$ mu gihe abandi bashyitsi basigaye bazinjiiriza igihugu miliyoni 46$.
Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.