Umugaba Mukuru w’ingabo za Zambia Lt Gen Geoffrey Zyeele yazamuye mu ntera mu gisirikare, abakinnnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’abagore, Barbra Banda na Rachel Kundananji.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia Banda usanzwe ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe ipeti rya Warrant Officer Class Two avuye kuri Sergeant, mu gihe Rachel Kundanaji yagizwe Corporal avuye kuri Private.
Iki gikorwa cyo kuzamura mu ntera aba bakinnyi cyabereye ku cyicaro cy’igisirikare cya Zambia i Lusaka, aho Lt. General Zyeele yatangaje ko bazamuriwe amapeti kubera ko bakomeje kubera ikitegererezo abandi bagore bakiri bato.
Banda ukina muri Orlando muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aheruka guhabwa igihembo cya BBC cy’umukinnyi w’umugore w’umwaka mu gihe yanitwaye neza mu mikino Olimpike ya Paris ikipe ye y’igihugu iherukamo.
Ku rundi ruhande, Rachel Kundananji, aheruka kwandika amteka ku Isi ubwo yacaga agahigo ko kuba umukinnyi wa ruhago w’umugore uguzwe amafaranga menshi, ni ubwo yagurwaga ibihumbi 860 by’amadorali ava muri Madrid CFF yo muri Espagne ajya muri Bay FC yo muri Amerika.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Zambia bakaba banaherukaga kuzamurwa mu ntera n’igisirikare cya Zambia ubwo bakuraga umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika, batsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria yari ifite irushanwa ryabanje.