Angela Merkel wahoze ari Chancelière w’u Budage yanze kwakira ibisobanuro bya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin wari wamusabye imbabazi kubera imbwa yigeze kuzana mu nama yahuje aba bombi kandi uyu mugore azitinya.
Mu 2007 nibwo Vladimir Putin yagaragaye ari kumwe n’imbwa mu nama yamuhuje na Angela Merkel i Sochi mu Burusiya.
Mu gitabo Angela Merkel yise ‘Freedom’ aherutse gushyira hanze, yagarutse kuri ibi bihe nubwo hashize imyaka 17 bibaye.
Yavuze ko Perezida Putin yazanye iyi mbwa mu nama ku bushake, kugira ngo agaragaza imbaraga ndetse anamukange.
Muri iki gitabo avuga ko “Nasesenguye ibimenyetso byagaragaraga mu maso ya Putin, binyereka ko yari yishimiye ibiri kuba. Ese yashakaga kureba uko umuntu ufite ubwoba yitwara?”
Nyuma y’iki gitabo, Perezida Putin yiseguye kuri Angela Merkel, avuga ko kuzana iyi mbwa muri iyi nama nta kindi yari agamije, ahubwo byatewe n’uko atari azi ko uyu mugore ayitinya.
Aya magambo ya Putin yatewe utwatsi na Angela Merkel mu kiganiro yagiranye na Christiane Amanpour wa CNN.
Yavuze ko ibyo Putin yakoze yari abizi neza.
Ati “Urabizi cyari ikintu gito gisa no kugerageza umuntu, kureba uko ari umunyembaraga. Ni umukino wo kureba umunyembaraga.”
Angela Merkel yavuze ko Putin yazanye iyi mbwa ku bushake kuko n’itsinda ry’uyu mugore ryari ryabanje kuvuga ko atinya imbwa.