APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 5 ku ruhande rwa Police FC ku mupira Peter Agblevor yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, ariko Niyigena Clement aramwitambika mbere y’uko Niyomugabo Claude akiza izamu.
Ku munota wa 10’ Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ari mu rubuga rw’amahina, ku mupira wari wahinduwe na Peter Agblevor asize Niyigena Clement.
Cyari igitego cya mbere APR FC yinjijwe mu mikino icyenda.
Nyuma yo gutsindwa igitego APR FC yahinduye imikinire itangira gusatira cyane izamu rya Police FC.
Ku munota wa 23 ‘APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Aliou Souane n’umutwe kuri koruneri nziza yatewe na Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota 30’ APR FC yahushije uburyo bwo kubona igitego cya kabiri ku mupira Niyomugabo Claude yahinduye mu rubuga rw’amahina, Mamadou Sy ananirwa kuwukoraho, ukurwaho na Issah Yakubu imbere y’izamu.
Ku munota 39’ Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Niyigena Clement tazamukanye umupira barawumwambura, Mugisha Didier akinana na Peter Agblevor ananirwa gutera mu izamu, awutanga kuri Akuki uwuteye hanze, hirya kure y’izamu.
Ku munota 43’, APR FC yabonye Penaliti nyuma yaho Bigirimana Abedi yakiniye nabi Olivier Dushimimana, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi Penaliti yahushijwe na Mamadou Sy wateye agapira gato gafatwa neza n’umuzamu Rukundo Onesime.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Mamadou Sy asimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson.
Muri iki gice, Police FC yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya APR FC inyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Niyomugabo Claude.
Ku munota wa 57’ APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira muremure Pavelh Ndzila yateye imbere, ufatwa na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ uwuteye adahagaritse, ujya ku ruhande rw’izamu rya Police FC.
Ku munota wa 60’ APR FC yakoze impinduka Taddeo Lwanga asimburwa na Niyibizi Ramadhan.
Kugeza ku munota wa 72’, amakipe yagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa hagati cyane.
Ku munota wa 75’, Police FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Ani Elijah yahawe na Bigirimana Abedi wari uwukuye kuri Muhozi Fred, awuteye mu izamu ukorwaho na Pavelh Ndzila ujya muri koruneri.
Ku munota wa 88’, Bigirimana Abedi yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC ku mupira wahinduwe na Ani Elijah, ariko hari habayeho kurarira.
Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.