wex24news

Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 79

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko indwara itaramenyekana ariko ikaba ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane imaze guhitana abantu 79 muri iki gihugu.

Iyi ndwara yadutse mu ntara ya Kwango iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa RDC.

Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iyi ndwara yatangiye kugaragara ku wa 10 Ukwakira, abenshi mu bo imaze kwica bakaba ari abana bafite hejuru y’imyaka 15.

Abantu barenga 300 bamaze kwandura, bakaba bagaragaza ibimenyetso birimo nko guhinda umuriro, kurwara umutwe, gupfuna bya buri kanya, gukorora, kugira ibibazo byo guhumeka no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.

Kuri ubu amatsinda y’abakora ubutabazi yoherejwe ahagaragaye iriya ndwara by’umwihariko mu karere k’ubuzima ka Panzi, kugira ngo bite ku barwayi ndetse bakore iperereza ku bwoko bw’iyo ndwara.

Symphorien Manzanza uyobora sosiyete sivile muri kariya karere yabwiye Reuters ko uko ibintu bimeze biteye impungenge kuko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera.

Yagize ati: “Panzi ni akarere k’ubuzima ko mu cyaro, rero hari ikibazo cyo kuhageza imiti.”

Umukozi wo ku rwego rwo hejuru mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wo ku rwego rw’Afurika, yabwiye BBC ko bohereje “itsinda muri ako karere kitaruye gukusanya ibipimo byo gukoreraho amaperereza muri laboratwari.”

Abategetsi basabye abaturage gutuza no kuba maso.

Banasabye abaturage gukaraba intoki bakoresheje isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, no kwirinda gukora ku mirambo y’abapfuye mu gihe nta muganga uhari.

Depite wo muri ako gace yabwiye Radio Top Congo ko abantu hafi 67 barwaye barapfa hagati y’itariki ya 10 n’iya 26 Ugushyingo uyu mwaka, kandi ko ibitaro bya Panzi bidafite imiti ihagije yo guhangana n’iki kiza; ibyatumye atanga intabaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *