wex24news

Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville

Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.

Ibinyujije ku mbuga nkorabyambaga zayo, iyi kipe yatangaje ko yatandukanye n’ abakinnyi umunani barimo n’uyu rutahizamu w’Umunyarwanda wayigezemo muri Gashyantare 2024.

Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutsinda igeragezwa mu Ukuboza 2023, avuye muri APR FC.

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US League One) yarangiye mu Ugushyingo, aho Knoxville yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Muri iyo mikino, yatsinze icyenda, inganya umunani, itsindwa itanu.

Nshuti yagize ibihe bitandukanye muri iyi kipe, aho rimwe yabonaga umwanya wo gukina, ubundi ntawubone.

Ni ku nshuro ya kabiri, Nshuti atandukanye n’ikipe yo hanze nyuma y’igihe gito, kuko mu 2018 na bwo yatandukanye na Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia atamazemo kabiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *