Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragaye asinziriye mu nama yiga ku mushinga wa gari ya moshi muri Angola.
Ni umushinga wa gari ya moshi uzwi nka Lobito Trans-Africa Corridor railway izahuza ibice bya Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.
Amashusho yashyizwe hanze ubwo inama yabaga, Biden yagaragaye ikiganza cye gipfutse mu maso nk’umuntu uri guhondobera. Byabaye ubwo intumwa ya Tanzania yagaragazaga icyo umushinga uzamarira icyo gihugu.
Ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko Biden yamaze amasegonda 80 asinziriye.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko Biden yiyemeje ko igihugu cye kizatanga miliyoni 560$ yo gutera inkunga uwo mushinga, bikazatuma amafaranga yose Amerika izatanga kuri uwo mushinga agera kuri miliyari $4.
Si ubwa mbere Biden agaragaye asinziriye mu ruhame kuko no muri Kamena uyu mwaka, yemeye ko yasinziriye mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump.