wex24news

Rayon Sports yatsinze Muhazi United ishyira ikinyuranyo cy’amanota cyenda

Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda ku mwanya wa mbere.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele stadium.

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa hagati mu kibuga.

Ku munota wa 10, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe kuri Coup franc yatewe na Bugingo Hakim nyuma y’ikosa ryari rikorewe Omborenga Fitina hafi y’urubuga rw’amahina.

Rayon Sports yari hejuru cyane ku munota wa 13 yatsinze igitego cya kabiri cya Fall Ngagne akoresheje agatsinsino, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Said agaragaza ko yari yarayemo.

Ku munota wa 20, Muhazi United yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Kagaba umupira ugana mu izamu rya Rayon Sports, Khadime Ndiaye awushyira muri koruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 25, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’ ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin.

Ku munota wa 44, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Muhire Kevin yateye, usanga Nsabimana Aimable ashyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0 bya Niyonzima Olivier Sefu.

Image

Mu gice cya kabiri, Muhazi United yagarukanye imbaraga ishaka kwishyura igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Ku munota wa 56, Muhazi United yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kagaba Nicolas ku mupira yacomekewe ibumoso, yinjira mu rubuga rw’amahina aroba Khadime Ndiaye. Cyari igitego cya mbere Rayon Sports yinjijwe mu mikino icyenda iheruka.

Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze Muhazi United ibitego 2-1.

Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 29 irusha amanota icyenda AS Kigali ya kabiri.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga yakira APR FC ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu uzabera Kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *