wex24news

RDF yagaragaje umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro ku Isi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga yakomoje ku musanzu w’ingabo z’u Rwanda zagaragaye mu myaka 20 ishize u Rwanda rutangiye ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro cyihariye Brig. Gen Rwivanga yahaye RBA, yavuze ko atari ibigarukira ku kugarura amahoro n’umutekano ku Isi gusa, ahubwo ko n’Abanyarwanda bakwiye kumva batekanye kuko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kurinda Abanyarwanda mu buryo bwuzuye.

Yagize ati: “Icyo nabanza kubabwira, u Rwanda ruri mu bihugu bike ku Isi aho kubungabunga amahoro ku Isi biteganywa n’itegeko rigenga ingabo z’Igihugu.

Ibi twabishyize mu bikorwa bitewe n’amateka mabi yabaye muri iki gihugu yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

U Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe rufatanyije n’ibihugu bitandukanye mu Muryango w’Abibumbye (United Nations), Afurika Yunze Ubumwe (African Union), umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) n’indi miryango ishinzwe kugarura amahoro ku Isi.

Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kohereza ingabo kugarura amahoro nk’i Darfur muri Sudani mu 2004, ari nabwo rwatangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro.

U Rwanda rwatangiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.

Image

Umuvugizi wa RDF, Brig. Gen Rwivanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda nayo yohereje abapolisi mu bihugu bitandukanye; Haiti, Mali, Centrafrique, Sudani y’Epfo.

Polisi y’u Rwanda yanohereje abapolisi ku giti cyabo muri Sierra Leone, Liberia, Tchad, Côte d’Ivoire n’i Darfur muri Sudani.

Nubwo ingabo z’u Rwanda zigarura amahoro ku Isi, igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko hari inzitizi ikomeye cyane yo muri Loni ijyanye n’amategeko yayo n’inshingano zayo.

Brig. Gen Rwivanga agira ati: “Inzitizi ikomeye cyane ni ukutivanga mu mirwano hagati ya Leta n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi.

Ikibabaje n’iyo abaturage bahohotewe, bishwe, hari uburyo babikemura batitaye kuri nyirabayaza w’ikibazo, badahagaritse ubwicanyi.

Byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, byabaye muri Repubulika ya Centrafrique ejo bundi aha twoherezayo ingabo kuko Loni itari ishoboye gutabara nko guhagarika ubwicanyi mu baturage.

Ubwo bwicanyi bukomeza kuba abashinzwe kugarura amahoro ba Loni bari aho bitwa ko inshingano zabo zitabemerera gutabara, ndumva ari yo nzitizi ya mbere ikomeye.”

Yavuze ko ari yo mpamvu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gushyiraho umutwe ujya gutabara muri Centrafrique.

Ati: “Iyo uwo mutwe utajyayo birashoboka ko n’ingabo za Loni zari kugira ibibazo bikomeye cyane ari nayo mpamvu uwo mutwe wagize akamaro gakomeye cyane.”

Yijeje Abanyarwanda ko umutekano wabo wuzuye.

Ati: “Turinda imipaka yacu kandi biranagaragara, ibitero byose bigerageje kuza ntabwo bijya bigera kure, ingabo zacu ziri tayari, zikora akazi nkuko bikwiye, ahubwo tuzarushaho kugakora neza ngo dutange umutekano wuzuye.

Dufite ubushobozi, dufite imyitozo, dufite ubushobozi bwo kurinda umupaka wacu tukanafasha n’abandi kugira ngo bagere ku byo twagezeho.”

Igisirikare cy’u Rwanda kimaze imyaka 20 cyubaka ubushobozi kuva mu 1994 ndetse no kuva igihe cyatangiriye kugarura amahoro mu myaka 20 ishize.

Kivuga ko ubushobozi bwikubye ku buryo bw’amahugurwa, ku buryo bw’ibikoresho, mu buryo bw’ubumenyi kandi ngo ubunyamwuga buri ku rwego rwo hejuru.

Abanyarwanda bizezwa ko umutekano wabo wuzuye kandi bakwiye kumva ko RDF izakomeza kurinda ubusugire bw’igihugu mu buryo bushoboka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *