Sena y’u Rwanda yemeje Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida warwo.
Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yatanze inshingano kuri aba bayobozi. Mukantaganzwa yasimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo.
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024 nibwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumye raporo ya komisiyo ku isuzumwa rya dosiye z’abasabirwa kwemezwa ku myanya aba bayobozi bahawe.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, riteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida nyuma bakemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya.
Yanakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.
Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari Umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Yakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.