Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Itahiwacu Bruce Melodie yateguye igitaramo kizasogongererwamo umuzingo we wa gatatu witwa Colorful Generation (Album).
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Bruce Melodie yatumiye inshuti ze muri icyo gitaramo.
Yanditse ati: “Muze tubane mu gitaramo cyo kumva alubumu yanjye, bizaba bijyana no kuririmba live, uzaba ari umugoroba wihariye ku bakunzi banjye.”
Bruce Melodie agiye gukora iki gitaramo nyuma ibitaramo bine aheruka gukorera muri Canada.
Biteganyijwe ko umugoroba wo kumva alubumu y’uyu muhanzi uzaba tariki 21 Ukuboza 2024, bikabera muri Kigali Universe.
Ni umuzingo uriho indirimbo zimwe amaze iminsi ashyira ahagaragara, zirimo, When she’s Around, Sowe, Iyo Foto n’indi yise Nicki Minaj yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024.