Imitwe yitwara gisirikare itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria zigaruriye Umujyi wa Hama muri Syria rwagati, mu gitero simusiga kibangamiye umutekano w’ubutegetsi bwa Perezida Bashar Assad.
Mu myaka 13 y’intambara y’abenegihugu, aho utundi turere twatakaye tugasubiranwa, guverinoma yari yaragumanye Umujyi wa Hama. Mu myivumbagatanyo y’abaturage yadutse muri Syria mu 2011, igihe abaturage ibihumbi mirongo ba Hama bajyaga mu mihanda basaba ko Assad yavaho, ubutegetsi, bwashoboye guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ubu, bwatakaje umujyi mu gitero cy’inyeshyamba kimaze iminsi ine gusa nk’uko bigaragara mu binyamakuru bitandukanye.
Minisiteri y’ingabo ya Syria yatangaje mu itangazo yanditse ko ingabo za leta zasohotse mu mujyi” kandi ko ingabo za Syria zatakaje ingabo nyinshi zigerageza kurinda Hama.
Abu Mohammed al-Golani, umuyobozi wa Hayat Tahrir al-Sham, umutwe witwara gisirikare w’abayisilamu n’umutwe w’ingenzi mu bitero by’inyeshyamba, mu ijambo rye yavuze ko ingabo ze zinjiye muri Hama “kugira ngo zisukure igikomere kimaze imyaka mirongo ine muri Syria, avuga ku butegetsi bw’umuryango wa Assad.
Ingabo z’inyeshyamba zinjiye muri Hama mu gihe kitarenze icyumweru nyuma yo kwigarurira umujyi w’abacuruzi w’amateka wa Aleppo, umujyi wa kabiri utuwe cyane muri Syria.