wex24news

Minisitiri yatangaje ko abashinjwe kuba muri M23 bagomba kwicwa

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko batanu bashinjwe kuba mu ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagomba kwicwa.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rwa gisirikare rwa RDC rushimangiye igihano aba Banye-Congo bari barakatiwe n’urukiko rubanza tariki ya 8 Kanama 2024, ubwo rwabahamyaga icyaha cyo kugambanira igihugu no kwinjira mu mutwe witwaje intwaro utemewe.

Corneille Nangaa uyobora AFC n’abandi 20 barimo abayobozi bakuru bo mu mutwe witwaje intwaro wa M23 nka Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga na bo bakatiwe igihano cy’urupfu muri uru rubanza, badahari.

Batanu Minisitiri Mutamba yatangaje ko bagomba kwicwa ni abafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa: Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wabaye umujyanama wihariye wa Nangaa, Safari Bishori Luc, Nangaa Baseyane, Nkangya Nyamacho Microbe na Samafu Makinu Nicaise.

Minisitiri Mutamba yagize ati “Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo igihano cy’urupfu aba batanu bari i Kinshasa bakatiwe gishyirwe mu bikorwa. Tuzasohora impapuro mpuzamahanga zo gufunga Corneille Nangaa n’abandi be bihishe ubutabera.”

Leta ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha by’ubugambanyi bikomeje mu gihe ingabo za RDC zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abenshi barimo abasirikare bataye urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru n’abasivili bashinjwa kuba cyangwa gukorana na AFC/M23 batawe muri yombi, bakatirwa iki gihano, gusa bitewe n’igitutu cy’amahanga, Leta ya RDC ntabwo yagishyize mu bikorwa.

Nk’uko Minisitiri Mutamba yabitangaje, abandi bazicwa mu gihe bakatirwa iki gihano ni urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna, rukomeje ibikorwa bihungabanya umutekano wo mu mujyi wa Kinshasa n’indi mijyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *