Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo muri Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou, kuri iki Cyumweru yerekeje mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal aho yatumijwe n’ikipe ya Sporting Club Braga yo mu cyiciro cya mbere, yamushima akagurwa.
Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,saa mbili zuzuye yerekeza mu gihugu cya Portugal mu ikipe ya Sporting Club Braga yamwishimiye ikamutumaho ngo ibanze kumugerageza mu gihe cy’iminsi itanu yamushima akagurwa.
Mu gihe bitagenda neza muri iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Portugal 2024-2025 ikaba iri no gukina irushanwa rya Europa League, Kigali Today yamenye ko Iradukunda Elie Tatou yazakomereza igeragezwa mu ikipe ya Vizela yo mu cyiciro cya kabiri, kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 13.
Kigali Today yamenye ko kandi Iradukunda Elie Tatou ufite amasezerano muri Mukura VS azarangira mu mpeshyi ya 2025, amaze amezi arengaho gato atatu abonye icyangombwa kimwemerera kwinjira muri Portugal (Visa) ariko hakaba hari hari ibintu byari bigishyirwa ku murongo.
Mu bihe bitandukanye uyu musore yagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu bato no mu ikipe nkuru.