wex24news

John Mahama yongeye gutsindira kuyobora Ghana

John Dramani Mahama wo mu Ishyaka ‘National Democratic Congress’ wayoboye Ghana mu 2012-2017 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo wari uri ku butegetsi.

Image

Mu ibarura ry’agateganyo ryo kuri iki Cyumweru ryagaragaje ko Mahama yatsindiye ku majwi 57,4% ahigitse Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party, ryari riri ku butegetsi wagize amajwi 41,4%, wari unasanzwe ari Visi Perezida.

Mahamudu Bawumia yemeye gutsindwa ariko mbere yuko hatangazwa ibyavuye mu matora ku mugaragaro, yabwiye itangazamakuru ko yubaha icyemezo cy’Abanya-Ghana cyo gushyigikira impinduka.

Yavuze ko yahamagaye John Mahama kugira ngo amwifurize ishya n’ihirwe mu mirimo mishya nka Perezida watorewe kuyobora Ghana.

Abaturage bagiye bagaragaza ko bakeneye impinduka bashyigikira ibitekerezo bya John Mahama, wiyamamaje avuga ko azahindura ibintu agashyira imbere ubukungu ndetse ashimangira ko amahitamo bazakora ari inzira yo kuva mu bibazo by’ubukungu byugarije igihugu.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’umurwa mukuru Accra, bagaragaje ibyishimo ndetse hagaragaye abiganjemo abagore n’urubyiruko bambaye amabara y’ishyaka ryatsinze bari kubyina basakuza cyane.

John Mahama yongeye gusimburana na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *