wex24news

Max Verstappen azakorera mu Rwanda ibihano yahawe 

Max Verstappen wahanishijwe gukora imirimo ifitiye rubanda akamaro nyuma yo gukoresha amagambo yafashwe nk’arimo agasuzuguro ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, azayikorera mu Rwanda ubwo azaba yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu Nteko Rusange ya FIA izabera i Kigali.

Muri iki Cyumweru, ni bwo mu Rwanda hazateranira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo mu Modoka (FIA), izajyana n’umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu marushanwa akomeye ategurwa n’iri shyirahamwe.

Verstappen ni umwe mu bazahembwa nyuma yo gusoza neza umwaka wa Formula One wa 2024, ari we uyoboye abandi.

Nubwo azatwara igihembo ariko, agomba gukora n’ibihano ku bwo gukoresha imvugo itaboneye no gukankamira abanyamakuru mu kiganiro yagiranye na bo mu isiganwa rya Singapore Grand Prix.

Nyuma y’isiganwa rya nyuma rya Abu Dhabi Grand Prix, FIA yahishuye ko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (RAC), rizategura abana bakizamuka muri uyu mukino, abe ari bo uyu mugabo w’imyaka 27 azaba ari kumwe na bo ubwo azaba akora iyo mirimo.

Max Verstappen mubyo agomba gukora harimo kugerageza imodoka ya Cross Car yakorewe mu Rwanda ikozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Iyi modoka izamurikwa mu Nteko Rusange ya FIA. Yakozwe n’aba banyeshuri mu gihe FIA yatanze umutekinisiye wayo wafatanyije na bo.

Verstappen ashobora kuganira kandi n’aba banyeshuri ku ngingo zitandukanye zirimo no kubagira inama mu bijyanye n’imikoreshereze y’imodoka zikina amasiganwa atandukanye.

Uyu mukinnyi w’Umuholandi yegukanye Formula One ku nshuro ya kane yikurikiranya. Ni umwaka yagiriyemo ibihe bibi dore ko mu nshuro zitandukanye yakunze gukurwaho amasegonda ku bihe bye n’amanota kubera gutwara nabi agateza impanuka bagenzi be.

Muri rusange yakuweho amanota umunani mu mezi 12, mu gihe umukinnyi ugejeje amanota 12 ahita ahagarikwa isiganwa rimwe.

Tariki ya 13 Ukuboza 2024, ni bwo hateganyijwe Inteko Rusange ya FIA izabera i Kigali, ikazaba ari ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika, ndetse hanizihizwa isabukuru y’imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *