Kiyovu Sports yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye kKuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino watangiye Musanze FC yataka izamu rya Kiyovu Sports harimo uburyo bwageragejwe n’abakinnyi nka Adeaga Johanson, Sulley Mohammed na Ntjyinama Patrick ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bakomeza guhagara neza mu bwugarizi.
Ikipe ya Kiyovu Sports na yo yabonye amahirwe yo gutsinda binyuze ku mupira yanyuraga ku ruhande rw’iburyo bwa Karim Machenzi, gusa ba rutahizamu ba Kiyovu Sports bananirwa gutsinda igitego mu izamu rya Musanze FC ryari ririnzwe na Nsabimana Jean De Dieu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarukanye imbaraga atangira kwatakana ashaka gufungura amazamu harimo bwa Kiyovu Sports ku ishoti rikomeye ryatewe na Sharif Bayo umupira ujya hanze y’izamu.
Ku munota wa 85’ Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nkurunziza Felicien n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koruneri.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu Sports yagerageje uburyo bwinshi bwo kwishyura igitego harimo uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa 90’ binyuze ku munya Senegal Shelf Bayo wahushije igitego kidahushwa umupira uya hanze y’izamu.
Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinzwe na Musanze FC igitego 1-0, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi n’umwenda ibitego 14.
Musanze FC yafashe umwanya wa 11 n’amanota 12.
Urucaca ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 rwakirwa na APR FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kane wa shampiyona utarabereye igihe.
Undi mukino wabaye uyu munsi wasize Marines FC inganyije na Rutsiro FC igitego 1-1.
Umunsi wa 12 wa Shampiyona usize, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30, AS Kigali n’iya kabiri n’amanota 23, Gorilla FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 22, Police FC n’iya Kane n’amanota 19 inganya na APR FC iri ku mwanya wa gatanu ifite imikino ibiri y’ibirarane.