Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye Leta Zunze za Ubumwe za Amerika koroshya igihano cy’urupfu ku bamaze kugikatirwa, bagahabwa ibindi bihano bitari ukwamburwa ubuzima.
Ibi Papa Francis yabigarutseho kuri iki Cyumweru Tariki 8 Ukuboza 2024 mu gitambo cya Misa kibera ku Mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya.
Ati “Uyu munsi binjemo mu mutima ngo mbasabe mwese musengere imfungwa muri Amerika zakatiwe igihano cy’urupfu. Reka dusenge dusaba ko igihano zahawe cyakurwaho cyangwa kigahindurwa”.
Papa Francis asanzwe ari umwe mu bamagana bivuye inyuma igihano cy’urupfu kuko nko mu 2018 hahinduwe zimwe mu nyigisho za Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwamagana iki gihano. Nubwo bimeze bityo ariko ntajya yerura ngo avuge amazina y’ibihugu asaba guhagarika cyangwa gukuraho igihano cy’urupfu.
Umuryango udaharanira inyungu witwa Death Penalty Information Center ugaragaza ko ubu muri Amerika habarurwa abantu 2.250 bakatiwe igihano cy’urupfu bategereje kunyongwa.
Amwe mu matsinda y’Abagatolika muri Amerika amaze iminsi yumvikana asaba Perezida Joe Biden ko yakuriraho igihano izo fungwa mu gihe asigaje ku butegetsi, gusa nta cyo aratangaza kuri ubwo busabe.
Mu 1972, Urukiko rw’ikirenga muri Amerika rwavanyeho igihano cy’urupfu ku nkiko zose zo muri Amerika ariko mu 1976 cyongeye gusubizwaho muri Leta zimwe.
Mu 1988 Amerika yatoye itegeko risubizaho igihano cy’urupfu ku nkiko zo ku rwego rw’igihugu, aho kugeza ubu Leta 27 muri 50 zigize Amerika arizo zimaze gusubizaho icyo gihano.