Kuri uyu wa Mbere, abategetsi ba Koreya y’Epfo bashyizeho itegeko ribuza gukora ingendo mu mahanga kuri perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, mu gihe barimo gukora iperereza ku itegeko ryo mu bihe by’intambara ryamaze igihe gito .
Igihe umudepite yabazaga mu gihe cyo kumva iki kibazo mu inteko ishinga amategeko niba Yoon yarabujijwe kuva mu gihugu, komiseri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Minisiteri y’Ubutabera, Bae Sang-up yagize ati: “Nibyo, nibyo.”
Umuyobozi w’ikigo cyo mu rwego rwo hejuru gishinzwe iperereza kuri ruswa muri Koreya y’Epfo yari yavuze mbere ko yategetse abashinzwe iperereza gusaba ko Yoon yabuzwa ingendo.
Mu cyumweru gishize Yoon yatangaje amategeko ya gisirikare avuga ko ashaka kuvana mu gihugu “ingabo zishyigikiye Koreya ya Ruguru,” adatanze ibisobanuro birambuye.
Ariko icyo cyemezo cyateje imvururu muri politiki y’igihugu nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ibyibutsa.
Amashusho y’abasirikare bitwaje intwaro mu mihanda y’umurwa mukuru, Seoul, no mu nteko ishinga amategeko yatunguye igihugu.
Mu gihe igitutu kinini cya politiki cyari gikomeje, perezida yahatiwe guhindura itegeko yashyizeho mu masaha make ritangiye kubahirizwa.
Nyuma Yoon yasabye imbabazi ku byo yakoze, ariko ntiyatanga ubwegure.