Ku munsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Handball, ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu bagabo (Police HC) itsinze imikino ibiri, ishimangira umwanya wa mbere muri iri rushanwa.
Iyi kipe itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona yatangira, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza, itsinze imikino yayihuje na ES Kigoma na Nyakabanda HC kuri Petit Stade Amahoro i Remera yuzuza amanota 24/24.
Umukino wa Mbere wayihuje na Nyakabanda HC watangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, warangiye Police HC itsinze ibitego 56 kuri 21 bya Nyakabanda HC.
Ni umukino watangiye Police HC irusha Nyakabanda HC ku buryo bugaragara kuko mu minota 30 y’igice cya mbere Police HC yari ifite ibitego 27 ku bitego 8 gusa bya Nyakabanda.
Umukino wa Kabiri watangiye ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba, Police HC yacakiranye na ES Kigoma, igice cya mbere kirangira Police HC ifite ibitego 20 ku bitego 10 bya ES Kigoma.
Umukino wose waje kurangira Police HC yegukanye intsinzi ku bitego 49 kuri 22 bya ES Kigoma.
Umutoza wungirije wa Police HC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi; Inspector of Police (IP) Cyrille Byiringiro yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri iyi mikino itari yoroshye, abasaba kongera imbaraga kuko urugamba rwa shampiyona rugikomeje, bityo bakazabasha kwegukana igikombe.
Yagize ati: ”Ndashimira abakinnyi ba Police HC uburyo barimo kwitwara muri iyi shampiyona. Tugeze ku munsi wa Kane turi aba mbere n’amanota yose 24 kuri 24 mu mikino 8 tumaze gukina. Nta kwirara kuko urugamba rugikomeje kandi intego ni uko abakunzi n’abafana ba Police HC tuzabereka igikombe cya shampiyona.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje kuba hafi y’ikipe, akangurira abafana gukomeza kwitabira imikino no gushyigikira ikipe by’umwihariko mu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024 uzayihuza na APR HC nawo ukazabera muri Petit Stade Amahoro i Remera.