Umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Rayon Sports yakiriyemo APR FC wasigiye iyi kipe y’i Nyanza agera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwishyura stade n’ibindi bikoresho.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana ibihumbi 45.
Amakuru yizewe Imvaho Nshya ifite ni uko iyi kipe yinjije miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwishyura Stade, abakozi n’ibikoresho.
Iyi kipe kandi yinjije arenga miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu baterankunga bamamaje ibikorwa byabo kuri uyu mukino.
Uyu mukino wabaye uwa mbere winjiije amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iyi kipe y’umutoza Robertinho ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 30, AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 23, Gorilla FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 22, Police FC ni iya kane n’amanota 19 inganya na APR FC iri ku mwanya wa gatanu ifite imikino ibiri y’ibirarane.