Umutoza w’ikipe w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, agiye gusubira iwabo mu Budage aho azizihiriza iminsi mikuru mu gihe Amavubi yitegura Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2024.
Ushizwe itangazamukuru muri FERWAFA, Mutuyimana Olivier Maurice yahamirije Imvaho Nshya ko umutoza agiye kujya mu biru huko by’iminsi mikuru.
Ati: ’’Ni byo umutoza mu masezerano ye yemererwa ikiruhuko, rero ni byo azagenda rwose mu biruhuko bya Noheli.”
Frank Torsten agiye mu bihuruko mu gihe akiri mu biganiro na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo byo kongera amasezerano ye yarangiye mu kwezi gushize.
Uyu mutoza agiye iwabo, ikipe y’Igihugu Amavubi ibura iminsi mike ngo ikine imikino ibiri y’ijonjora rya nyuma na Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024, yombi iteganyijwe tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024.
Abanyarwanda bamwungirije Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa ni bo bazatoza iyi mikino nta gihindutse.
Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.