wex24news

Charles Onana yahamijwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 rwahamije umushakashatsi Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”.

Urubanza rwa Onana rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rumara iminsi ine. Rwashingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango itatu: CPCR, Survie na IBUKA France. Uyu mushakashatsi yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho.

Ibibazo by’ingenzi byari muri uru rubanza ni icyo Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa yari igamije no kuba harabaye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba utarabaye.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa. Harimo kandi n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyigikiye Onana.

Inzobere mu mategeko, Prof. Thomas Hochmann, ari mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’abatanze ikirego. Bitandukanye n’ibyo Onana avuga, we yasobanuye ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwemeje ko habayeho umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Hochmann yasobanuye ko uru rukiko rwakoreraga i Arusha rwarahamije abantu gukora Jenoside n’umugambi wo kuyikora ari ikimenyetso cy’uko yabayeho, ikanategurwa.

Yagaragarije urukiko ko mu uburyo bwo guhakana Jenoside harimo gushyira iri jambo mu twuguruzo n’utwugarizo mu nyandiko, kutemera ko uhakana no kutemera ibyemezo by’inkiko nka ICTR, nk’uko Onana yabigenje.

Umunyamategeko Bernard Maingain yasobanuriye urukiko ko bitashoboka ko Jenoside ibaho itateguwe.

Yabajije ati “Bishoboka bite ko abantu 10.000 bicwa ku munsi umwe bitateguwe? Imihoro n’ibindi byahabwa abantu babyifashisha mu kwica bitateguwe? Bakabica Abatutsi bose batarobanuye, bazi n’aho baba n’umwirondoro batabiteguye?”

Me Maingain ukomoka mu Bubiligi yabwiye urukiko ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira gushyirwa mu bikorwa, hari harakozwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko yateguwe.

Onana yageze mu rukiko avuga ko atigeze ahakana Jenoside, ariko akagaragaza isano y’aya mateka n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal. Kuri Opération Turquoise, ngo ingabo za RPA Inkotanyi zanze ko ikorwa nk’uko u Bufaransa bwari bwarabiteguye.

Uyu mwanditsi yifashishije abatangabuhamya barimo Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, Johan Swinenn wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda na Christian Quesnot wabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Francois Mitterand wayobiye u Bufaransa.

Aba batangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.

Quesnot yavuze ko Onana ari umuntu w’inyangamugayo udashobora guhakana Jenoside, yongeraho ko ICTR itigeze yemeza ko habayeho umugambi wayo. Yemeje ariko ko jenoside yabayeho, ashinja ingabo za RPA gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

Uru rukiko rwategetse Onana kwishyura ihazabu y’Amayero 7400 mu minsi itarenze 120. Damien Serieyx wakosoye iki gitabo na we yaciwe ihazabu y’Amayero 5000.

Urukiko rwasobanuye ko icyakoze, Onana na Serieyz babaye bishyuye iyi hazabu mu gihe kitarenze iminsi 30, bagabanyirizwaho 20% ariko agabanywa ntagomba kurenga Amayero 1500.

Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y’ibihumbi 11 by’Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.

Nyuma y’aho Urukiko rwa Paris ruhamije Onana ibi byaha, abamwunganira ntibanyuzwe. Bavuze ko biteguye kujuririra uyu mwanzuro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *