Nyuma y’uko Leta ya Bashir al-Assad ihiritswe n’ihuriro ry’imitwe rikuriwe na Hayat Tahrir al-Sham (HTS), kuri ubu Ingabo za Israel isanzwe idacana uwaka na Syria zamaze gukandagiza ibirenge ku butaka bwayo, ndetse Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, aca amarenga ko izo ngabo zishobora kuguma muri ibyo bice zafashe.
Mu 1967, Syria yarwanye na Israel mu ntambara yasize Israel yigaruriye 70% by’ubutaka bw’agace ka Golan, ubundi kari gasanzwe ari aka Syria 100%, kakaba kari ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Nyuma y’intambara, mu 1974, Syria na Israel byasinye amasezerano y’amahoro, yashyizeho igice impande zombi zitagomba kwinjizamo ingabo (buffer zone) cyagombaga kuba kiri ku ruhande rw’umupaka wa Israel. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ni zo zonyine zahawe uburenganzira bwo kwinjira muri aka gace.
Kuva icyo gihe, ntabwo Israel yigeze yinjiza ingabo zayo muri aka gace, icyakora mu 1981, yaje kuvuga ko 70% by’ubutaka bw’agace ka Golan yigaruriye mu ntambara yo mu 1967, bibaye ubutaka bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse itangira kuhatuza abaturage bayo, magingo aya abarenga ibihumbi 20 bakaba bahatumye.
Iki ni icyemezo kitakiriwe neza n’ibindi bihugu byakomeje kuvuga ko agace ka Golan ari ubutaka bwa Syria, gusa mu 2019, Donald Trump wari Perezida wa Amerika yaje kwemeza burundu ko igice cya Golan Israel yigaruriye, Amerika icyemera nk’ubutaka bwa Israel mu buryo bwa burundu.
Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Assad buhiritswe, Israel yongeye kohereza ingabo zayo muri ka gace impande zombi zitari zemerewe koherezamo ingabo, ndetse zirakomeza zininjira ku butaka bwa Syria, zigarurira agace kose ka Golan.
Israel yavuze ko aka gace kafashwe kubera ko yifuza gukumira imitwe itayishyigikiye iri muri Syria ishobora kukigarurira cyane ko ingabo za Leta zahunze, bityo iyo mitwe ikaba yatera ikibazo ku mutekano wa Israel.
Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yari yavuze ko ibyakozwe bigamije kurinda umutekano wa Israel kandi bizamara igihe gito kugeza igihe ibintu bizasubira ku murongo muri Syria.
Israel kandi yagabye ibitero birenga 250 muri Syria isenya ububiko bw’intwaro n’ibindi byose ivuga ko biramutse bigiye mu maboko y’imitwe y’inyeshyamba, bishobora gukoreshwa mu guhungabanya umutekano wayo.
Gusa kuri uyu wa Mbere, Netanyahu yavuze ko “agace ka Golan katazatandukanywa na Leta ya Israel iteka ryose,” ibyo bamwe bafashe nk’umugambi wa Leta ya Israel wo kwigarurira aka gace mu buryo bwa burundu.
Netanyahu kandi yavuze ko amasezerano yo mu 1974 ashyiraho agace katagerwamo n’ingabo za buri gihugu ’yataye agaciro’ kuko nta Leta ya Syria ikiriho, ingabo zayo ’zikaba zataye ibirindiro byazo.’
Ibihugu birimo Qatar na Misiri byarwanyije uyu mwanzuro, bivuga ko iki cyemezo kigamije gutuma “Israel yigarurira ubundi butaka bwa Syria mu buryo bunyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.”