wex24news

Perezida Paul Kagame yaganiriye na  Perezida wa Algeria mu kwagura ubufatanye

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yaraye abonanye na Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune, bagabira ku kurushaho kwagura ubufatanye.

Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye uri i Nouakchott muri Mauritaina aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, (UNICEF)

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ingabo n’umutekano.

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu banagarutse ku mahirwe mashya y’ubufatanye n’ubutwererane aboneka nzego zirimo ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

U Rwanda n’Algeria bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi watangiye mu myaka ya 1970, ndetse ibihugu byombi bisangiye amateka afitanye isano n’ubwigenge.

Igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge bw’Ababiligi ku ya 1 Nyakanga 1962, Algeria yo yari irimo gusoza intambara y’imyaka umunani yari ihanganyemo n’ubukoloni bw’Abafaransa, yatumye ku wa 3 Nyakanga 1962 Perezida Charles De Gaulle atangaza ko icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga icyo gihugu mu mwaka wa 2015, yashimye ubushuti burambye ibihugu byombi bifitanye n’ubutwererane bwo ku rwego ruhanitse ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho, by’umwihariko ibireba ukwihuza kw’Afurika.

Image

Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ibindi bihugu by’Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye uyu mugabane uhanganye na byo, mu guharanira imibereho myiza n’iterambere by’abaturage b’Afurika muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *