Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho yitabiriye Inteko Rusange yaryo iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Mohammed Ben Sulayem yageze i Kigali.
Ku ikubitiro, Perezida wa FIA yahuye n’abana b’abakobwa bari kuri BK Arena muri gahunda yiswe “Girls on track”, aho batwaraga imodoka za Karting na E-sport nka kimwe mu bikorwa bijyanye n’Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe.
Mu bitabiriye iyi gahunda harimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Umunyamabanga Uhoraho w’iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian.
Karting yitabiriwe n’abanyeshuri b’abakobwa ni amasiganwa yo mu tumodoka duto mu gihe E-sports yo ari umukino ufasha abantu gusiganwa mu modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Muri iki cyumweru cy’Inama y’Inteko Rusange ya FIA, yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe, hateguwe ibikorwa 10 bitandukanye birimo icyo gutera ibiti mu Gishanga cya Nyandungu na gahunda izatumirwamo abanyeshuri bo muri Kaminuza bakerekwa uburyo umukino wo gusiganwa mu modoka ushobora kuvamo imirimo yabatunga.
Hari kandi gusura Ikigo cya Zipline mu Karere ka Muhanga, guhura kw’abitabiriye inama n’abakunzi b’umukino ndetse no kwerekana imodoka zatwaye Shampiyona z’amasiganwa atandukanye ategurwa na FIA.
Muri izo modoka harimo Toyota Gazoo Racing WRC ya Thierry Neuville wabaye uwa mbere muri Rally, Porsche 99X Electric (GEN3 Evo) ya Pascal Wehrlein witwaye neza muri Formula E ndetse na Red Bull RB13 itwarwa na Max Verstappen wegukanye Formula One ya 2024.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, hazaba inama yo kwigira hamwe uburyo ikoranabuhanga n’ikoreshwa ry’ibinyabiziga ritakwangiza ikirere, mu gihe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, ari bwo hazaba Inama y’Inteko Rusange ya FIA mu gitondo naho ibihembo byayo bitangwe ku mugoroba muri BK Arena.
Mu byiciro bizahembwa harimo ababaye indashyikirwa muri Shampiyona y’Isi ya Formula One, Rally, Formula E, Endurance, Rallycross, Rally Raid na Karting.