wex24news

Abakinnyi ba APR FC ntibitabiriye imyitozo y’Amavubi

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’abakina imbere yatangiye imyitozo yitegura Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma mu gushaka gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ni bwo abakinnyi 31 bahamagawe yatangiye imyitozo batarimo abakinnyi ba APR FC nyuma yaho ikipe yandikiye (FERWAFA) ivuga ko abakinnyi bayo bananiwe kubera imikino ikomeye kandi ikurikiranye baheruka gukina.

Biteganywa ko abo bakinnyi bazitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza bamaze kuruhuka.

Aba bakinnyi barimo Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa Kane 19 Ukuboza mu gihe umukino ubanza uzabera muri Sudani y’Epfo ku wa 22 Ukuboza 2024 mu gihe uzabera Kuri Stade Amahoro ku wa 28 Ukuboza 2024.

Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *