wex24news

Kiyovu Sports yanganyije iguma ku mwanya wa nyuma

Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, iguma ku mwanya wa nyuma.

Kiyovu Sports yakinnye uyu mukino itari kumwe n’umutoza mukuru wayo Joslin Bipfubusa wahagaritse akazi kubera ko yishyuza iyi kipe 25,000,000 Frw ziganjemo imishahara bamubereyemo kuva umwaka ushize.

Wari umukino Kiyovu Sports yagombaga gukina ishyizeho umwete kuko kuwutsindwa byari kurushaho kuyiganisha mu manga, cyane ko ari yo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Gorilla FC yari yakiriye umukino yatangiye isatira cyane, ndetse irema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad, gusa amahirwe menshi rutahizamu Mavugo Cedric akomeza kuyapfusha ubusa.

Ku munota wa 40, Ishimwe Kevin yazamukanye umupira wenyine, agera mu rubuga rw’amahina, ariko awuhereje Mugisha Désiré arawamurura awutera hejuru y’izamu.

Ku munota wa 45+2 Gorilla FC yabonye Penaliti, nyuma yaho Ndizeye Eric yakuruye Irakoze Darcy wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Murindangabo Moïse ahita ayemeza ndetse yinjizwa neza na Victor Murdah.

Mu gice cya kabiri Gorilla FC yatangiranye impinduka ikura mu kibuga Ntwari Evode, Duru Mercy na Mavugo Cedric ishyiramo Rutonesha Hesbon, Mudeyi Moussa Saleh na Nduwimana Franck.

Aba bakinnyi batumye Gorilla FC isatira cyane ndetse ikajya inatera amashoti maremare Nzeyurwanda agatabara nubwo byarangiye yishyuwe.

Kiyovu Sports yarusharwa cyane yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 68 gitsinzwe na Twahirwa Olivier n’umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Kevin.

Mu mpera z’umukino, Team Manager wa Kiyovu Sports Cyusa Delphin, yahawe ikarita itukura nyuma yo gushyamirana cyane n’abasifuzi.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota umunani mu gihe Gorilla FC yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *