Umuryango w’Abarasita wandikiye Akarere ka Rubavu usaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bamagana imvugo ya Apôtre Gitwaza ,ivuga ko “Rastafarian ari idini rya Satani”.
Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yatangaje ko “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza Paul adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”
Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku “mibereho n’imyemerere y’abarasita.”
Mu ibaruwa ndende UMUSEKE ufiitiye kopi, yo kuwa 16 Ukuboza 2024, aba barasita bavuga ko bifuza gukora urugendo mu mujyi wa Rubavu ngo bagaragaze akababaro batewe n’ayo magambo.
Bagize bati “ Bwana muyobozi , amagambo ya Gitwaza yavuze ni ingengabitekerezo yo kwangisha abarasita abantu, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka zuko abantu muri rusange badutinya,ntibongere kutwisanzuraho nkuko bisanzwe. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b’Imana,tutari abasatani binyuze muri uru rugendo.”
Mu ibaruwa bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bubemereye gukora icyo gikorwa cyo kwigaragambya mu mahoro, cyaba kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024,saa yine za mu gitondo.
Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo buravuga ku busabe bw’aba barasita .
Apotre Gitwaza ubwo ku wa 7 Ukuboza 2024,yari mu gikorwa cy’ivugabutumwa,mu mujyi wa Queensland, muri Austaria, yakomoje kuri imwe mu myitwarire y’abahungu n’abakobwa bari mu murimo w’Imana badakwiye kuba bafite .
Aha niho yakomoje ku myambarire y’abaririmbyi, no kuba bamwe mu bacuranzi cyangwa abaririmbyi b’ababahungu baboha imisatsi (Dredrocks), bidakwiye kuko bigira abari mu idini rya Rastafarian.
Mu mvugo y’uwo mukozi w’Imana, “ Avuga ko ababoha imisazi basa n’ababikora mu bujiji , batazi ubusobanuro bwabyo.” Ibintu byatumye hari abafata ayo magambo nkaho ari ubushotoranyi.